Kwizihiza uburwiyemezamirimo mu Rwanda

DSL_0304.jpg

Kuwa 30 Mutarama, BPN hamwe n’abarwiyemezamirimo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagize umugoroba w’ubusabane aho bizihizaga iterambere ry’ibigo by’ubucuruzi by’abanyarwanda. Nyakubahwa Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Madamu Soraya Hakuziyaremye n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere Madamu Clare Akamanzi bari abashyitsi b’imena kuri uwo mugoroba. Mu ijambo ryabo, bose bahuje ko kugira abarwiyemezamirimo bateye imbere ari iby’ingenzi muri viziyo 2050 y’u Rwanda ndetse no muri gahunda yo kuzamura ubukungu bw’igihugu. Abo bayobozi bashimiye BPN kuba muri bake bafasha ibigo by’ubucuruzi kuzamuka batanga serivisi zigendanye n’iterambere ry’uburwiyemezamirimo.

« Gusubira inyuma

694
Login