Ibisabwa

Kugira ngo wakirwe muri gahunda ya BPN ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:

Ugomba kuba ufite ikigo gikora ukaba ufite n’ ubumenyi nkenerwa mu mwuga wawe. Kuba ufite ubushobozi rusange bwo kuba Rwiyemezamirimo ukaba ufite  ubushake bwo gutera imbere no kwiga ibintu bishya. Kuba ufite ikigo cyawe bwite cyemewe n’ amategeko cyangwa kuba ufite ubwiganze bw’ imigabane mu kigo cyangwa muri koperative. Kuba ikigo gikora ibicuruzwa cyangwa gitanga servisi (atari ikigo cy’ ubucuruzi busanzwe cyangwa  ubuhinzi).

Kuba ufite ubushake bwo kwitabira amahugurwa magufi  (umunsi umwe  kugera kuri ibiri) cyangwa amahugurwa (iminsi ine  kugera kuri itanu) no gusyhira mu bikorwa ibyo wize mu kigo cyawe.

Uramutse ushaka no guhabwa  inguzanyo mu rwego rwa gahunda ya BPN ugomba kwuzuza ibya ngombwa bikurikira:

Kuba udafite umwenda muri banki cyangwa ikindi kigo cy’ imari gitanga inguzanyo. Kuba ufite ingwate y’ umutungo utimukanwa ingana n’ inshuro ebyiri agaciro k’ inguzanyo

Uramutse ushobora kwuzuza ibisabwa byavuzwe haruguru, ukaba ushaka no kwinjira muri gahunda ntuzuyaze kutugana.

 


Iherekeza ryihariye n’ ijonjora

Uramutse ushaka kwinjira muri gahunda bisabe aha.

Nyuma y’ isuzuma uramutse wemerewe usabwa kwitabira amahugurwa y’ icungamari na Business plan. Muri ayo mahugurwa utegura Business plan y’ ikigo cyawe ugendeye k’ urugero BPN iguha. Birumvikana ko impuguke za BPN zigufasha zikanaguherekeza by’ umwihariko mu kuyitegura. Mw’ isoza ugira amahirwe yo kugirana ikiganiro giherekeza by’ umwihariko mu kigo cyawe  n’ inzobere y’ Umusuwisi ukuriye gahunda.

Iyo ugaragaje ubushobozi nka Rwiyemezamirimo ukaba unafite n’ ubushake bwo gushora imari no kugera ku ntsinzi, dusaba BPN yo mu Busuwisi kukwakira.

Bagendeye ku mpapuro ngenderwaho zihari hafatwa icyemezo cyo kukwakira muri Gahunda no kuba bashobora kuguha inguzanyo.

vincent_m.jpg

Vincent Mugisha

Digitec Studios - Icapiro y' amafoto

"Nasobanukiwe ko icy’ ingenzi mu kuba Rwiyemezamirimo ari uko wongera agaciro k’abaturarwanda. Uba wongera agaciro k’abakozi bawe, wongera agaciro k’abakugana, bigatuma wongera n’agaciro k’igihugu cyose muli rusange."

Login