Amahirwe yo kwinjira

Wifuza kuyobora kinyamwuga no guteza imbere ikigo cyawe? Ese wowe nka Rwayimezamirimo ushaka gutera imbere kugira ngo wowe n’ ikigo cyawe mugere ku ntsinzi? Ese ufite iyo mpano n’ ubushobozi bukenewe?

Niba ari ibyo, ni wowe muntu BPN ikeneye!


Gahunda ya BPN

BPN itera inkunga ba Rwiyemezamirimo bagaragaza ubushobozi. Hari uburyo bisesengurwa kugira ngo harebwe niba wakwakirwa muri gahunda runaka. Iyo wiyemeje gukurikira iyo gahunda n’isesengura rikagenda neza, icyo gihe ugira amahirwe yo guherekezwa by’ umwihariko, guhugurwa mu by’ ubu rwiyemezamirimo, guhuzwa n’ abandi byaba ibishoboka ukaba wahabwa n’ inguzanyo itavunanye iyishyura.

Aha wahabona amabwiriza yo kwinjira muri gahunda.

Dukorana amasezerano agenga amahugurwa, ihererekezwa ryihariye noneho ari ibikunze nayo kuguha inguzanyo.


Kwitabira amahugurwa

Tutitaye ku masezerano yo guherekeza no guhugura, ufite amahirwe yo kwitabira amahugurwa runaka. Business Academy iguteganyiriza amahugurwa ku masomo atandukanye.

Amahugurwa ateganyijwe muri iki gihe wayasanga AHA.

Ibikubiye  mu mahugurwa ateganyijwe wabisanga AHA.

Joselyne Umutoniwase Rwanda Clothing.jpg

Joselyne Umutoniwase

Rwanda Clothing

"Ni ingenzi cyane kuri jye kuba ndi mu cyiciro cy’abahanga imirimo mu Rwanda, bagaha abandi akazi kugirango babashe kwita ku miryango yabo. Nishyura neza imisoro. Mfite uruhare mu bukungu bw’igihugu. Ibyo numva bimpesha ishema."

Login