Ku ya 23 Nyakanga, BPN yagize amahugurwa ya mbere yo kugarura ku murungo ubucuruzi bwabagore mirongo itatu. Abo bagore 30 bari muri gahunda yashyizweho n’urugaga rw’abagore ku bufatanye n’umuryango w’abibumbye muri gahunda yiswe "business clinic”. BPN izabafasha guteza imbere no kwagura ubucuruzi bwabo binyuze mubikorwa byo guherekeza(coaching) ndetse n’amahugurwa. Bazahabwa ubujyanama bwo gukomeza ubucuruzi mugihe cyamezi 6. Hazashyirwa imbaraga mu kwongera ubumenyi kuri barwiyemezamirimo mu rwego rwo gufasha ubucuruzi bwabo gushinga imizi nubwo ubukungu bwifashe nabi kubera icyoreza cya COVID-19.
1279