BOA yatangije igikorwa cyo gusurana

Lamane.jpg

Mu rwego rwo gufashanya no kumenyana, ihuriro ry'abarwiyemezamirimo ba BPN(BOA) ryagize urugendoshuri rwambere kuri Lamane Bakery. Byari amahirwe ku banyamuryango ba BOA kuko babashije kumva urugendo rw'uwatangije akaba anayobora Lamane Bakery, Ernestine Uwamahoro. Abitabiriye batemberejwe aho Lamane ikorera ndetse berekwa uko bimwe mu bicuruzwa bikorwa. Abanyamuryango babonye umwanya wo kubaza ibibazo. Kimwe mu nama z'ingenzi bumviye kuri Ernestine ni uguhora bagerageza gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu mahugurwa ya BPN no gufatanya aho guhangana. Urugendoshuri rwari rwitabiriwe n'abanyamuryango ba BOA 15, umuyobozi wa BPN n’abakozi babiri. 

 

« Gusubira inyuma

964
Login