BUSINESS ACADEMY

Business Academy ibaha ubumenyi bw’ ibanze ku bu rwiyemezamirimo bigafasha kuyobora ikigo ku buryo buhamye.  Gushyira mu bikorwa ibyo wize bigufasha gutera imbere mu mikorere ya kinyamwuga. Duha agaciro kanini rero mu gutanda ubumenyi mushobora gushyira mu bikorwa.


Abasinye amasezerano ya BPN bitabira amahugurwa muburyo. Muri ayo mahugurwa ya Business Academy zitandukanye twakira n’ abandi bose babishaka tutitaye ko baba bafitanye amasezerano na BPN cyangwa batayafitanye.

Abitabira  amahugurwa bigishwa n’ inzobere z’ abanyamahanga  inyigisho z’ ibanze mu bu rwiyemezamirimomu gihe kingana n’ imyaka ibiri kugera kuri ine. Izo nyigisho zigizwe n’ amasomo akurikira amara iminsi 4 kugera kuri 5:

  1. Imiyoborere y’ikigo
  2. Imenyekanisha bicuruzwa
  3. Icungamari
  4. Imiyoborere y’ abakozi

Kuri ibyo hashobora kwiyongeraho andi mahugurwa atangwa n’ inzobere z ’Abanyarwanda cyangwa z‘ abanyamahanga. Amahugurwa ateganyijwe wayasanga HANO.

patrick_u.jpg

Patrick Uwineza

Top 5 SAI - Amajwi n' amashusho

"Nashimye ko amahugurwa ya BPN yibanda ku gaciro k’umukiriya. Nayavuyemo niyemeje guharanira kuba rwiyemezamirimo ukorera gushimisha umukiriya aho gukorera kwiteza imbere ubwanjye, ngo nishimishe."

Login