Wifuza kuyobora kinyamwuga no guteza imbere ikigo cyawe? Ese wowe nka Rwayimezamirimo ushaka gutera imbere kugira ngo wowe n’ ikigo cyawe mugere ku ntsinzi? Ese ufite iyo mpano n’ ubushobozi bukenewe?
Niba ari ibyo, ni wowe muntu BPN ikeneye!
Gahunda ya BPN
BPN itera inkunga ba Rwiyemezamirimo bagaragaza ubushobozi. Hari uburyo bisesengurwa kugira ngo harebwe niba wakwakirwa muri gahunda runaka. Iyo wiyemeje gukurikira iyo gahunda n’isesengura rikagenda neza, icyo gihe ugira amahirwe yo guherekezwa by’ umwihariko, guhugurwa mu by’ ubu rwiyemezamirimo, guhuzwa n’ abandi byaba ibishoboka ukaba wahabwa n’ inguzanyo itavunanye iyishyura.
Aha wahabona amabwiriza yo kwinjira muri gahunda.
Dukorana amasezerano agenga amahugurwa, ihererekezwa ryihariye noneho ari ibikunze nayo kuguha inguzanyo.
Kwitabira amahugurwa
Tutitaye ku masezerano yo guherekeza no guhugura, ufite amahirwe yo kwitabira amahugurwa runaka. Business Academy iguteganyiriza amahugurwa ku masomo atandukanye.
Amahugurwa ateganyijwe muri iki gihe wayasanga AHA.
Ibikubiye mu mahugurwa ateganyijwe wabisanga AHA.