Icyerekezo n’ indangagaciro

Icyerekezo cyacu ni ugufungura amahirwe ba Rwiyemezamirimo bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere. Ibyo bikazafasha ba Rwiyemezamirimo b’ abagore n’ abagabo, imiryango n’ agace  bakoreramo ka hafi ndetse n’ igihugu cyose. Dushaka gukoma imbarutso ku banyabukorikori b’ abagore n’ abagabo ndetse no kuri ba Rwiyemazamirimo mu buhugu biri mu nzira y’ amajymabere.

Tuguha ubumenyi bw’ ishoramari tukakuba hafi kugira ngo ushobore gufata iyambere mu miyoborere, mu  mikorere no mu guteza imbere ikigo cyawe ku buryo burambye.


Duharanira ko imirimo yacu igomba kugira ikintu gifatika  igeza ku bantu.

“Uramutse uhaye umuntu ifi uzaba umugaburiye umunsi umwe. Ariko umwigishije kuroba  uzaba ugaburiye umuryango we wose ubuzima bwabo bwose. Uramutse umwigishije guhanga  ikigo cyo kuroba uzaba unagaburiye n’abakozi be n’imiryango yabo.”


Indangagaciro zacu

  • Ibikorwa byacu biteza imbere amahoro, ubunyangamugayo, ubukungu n’iterambere.
  • Kuzirikana inshingano n’ ubunyangamugayo bizana intsinzi n’ umunezero birambye
  • Twubakira ku kwizerana tukanahana amakaru ku buryo buboneye kandi bunoze. Twubaha tuakanateza imbere abo dufatanije
  • Twubaha uburenganzira n’ ubutavogerwa by’abafatanyabikorwa ndetse n’ubwigenge bw’ibigo dutera inkunga
  • Dukoresha umutungo wacu mu buryo bushishoza
  • Turi inyangamugayo mu mibanire yacu yaba iyo hanze n’iyo mu kigo cyacu
     

Kugira ngo ugere ku indangagaciro zose AHA.

Login