Abakozi ba BPN

BPN Rwanda irajwe ishinga no guteza ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n'ibiciriritse mu Rwanda. Abagize BPN Rwanda barangwa n'ubushake buvuye ku mutima bwo gufasha aba ba rwiyemezamirimo kugera ku imbere iterambere rirambye.

Abagize itsinda rya BPN Rwanda muri rusange ndetse n'abashinzwe serivisi z'iherekeza (Coaches) by'umwihariko, ni abavugizi ba barwiyemezamirimo dukorana, bakomeye ku mahame agenga kuba rwiyemezamirimo wuje indangagaciro.

Muri BPN Rwanda dusobanukiwe ko iterambere ry'ibigo bito n'ibiciririste rikubiyemo ibirenze iterembere ry'ikigo ubwacyo ahubwo binagera ku muryango nyarwanda muri rusange, kandi duharanira gukwirakwiza iyi myumvire mu bikorwa byose dukorana na ba rwiyemezamirimo. Ubwitange bwacu butajegajega nizo mbaraga zidufasha kugera ku ntego yacu yo gushyigikira no kuzamura ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n'ibiciriritse, tubafasha gutera imbere bityo n'ibijyanye imibereho rusange n’ubukungu mu Rwanda bikajya mbere.

Login