Iherekeza

BPN iguha ubumenyi bwimbitse mu gihe cyose mukorana mu bijyanye n’imicungire y’ikigo. Iherekeza ryihariye ryacu rikubiyemo n’amahugurwa magufi kw’ibaruramari n’iteganyabikorwa.

Guherekeza mu gutegura iteganyabikorwa ry’ ikigo no kukugira inama mu kurishyira mu bikorwa. Kuri ibyo hiyongeraho kukuba hafi mu gusobanura ibibazo bikomeye byavuka birebana n’ ikigo cyangwa mu guhangana n ibihe by’ ibibazo. Intsinzi irambye ishingira k’ ugukora kinyamwuga no kugira intego irangwa n’ indangamuco ari nabyo natwe tugenderaho mu migambi yacu yo kubatera inkunga.

Iherekeza ryihariye mu itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya Business Plan bihabwa gusa ba Rwiyemezamirimo bakoranye amasezerano arambye na BPN.

Ritah Uwera Toddle Care Ltd.jpg

Ritah Uwera

Toddle care ltd - Ibikinisho n' ibikoresho by' abana

"Nsoje amahugurwa ya BPN, niyumvisemo ingufu zo kuba umuyobozi. Nahakuye ishusho nshya y’uburyo ikigo cyanjye kigomba gusa n’uburyo kizajya gikora. Umugabo wanjye yaranyitegereje maze arambwira ati: 'wahindutse pe'."

Login