Ku burwiyemezamirimo buhamye mu Rwanda

Towards sound Entrepreneurship in Rwanda

Towards sound Entrepreneurship in Rwanda

Icyerekezo

Icyerekezo cyacu ni ugufungura amahirwe kuri ba Rwiyememezamirimo bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere. Ibyo bigafasha ba Rwiyemezamirimo b’ abagore n’ abagabo, imiryango n’ agace bakoreramo ka hafi ndetse n’ igihugu cyose. Dushaka gukoma imbarutso yo gufungura ubushobozi ku banyabukorikori b’ abagore n’ abagabo ndetse no kuri ba Rwiyemazamirimo mu buhugu biri mu nzira y’ amajymabere.

Tuguha imirongo ngenderwaho y’ ubucuruzi, tukakuba hafi kugira ngo ushobore gufata iyambere mu miyoborere, mu mikorere no mu guteza imbere ikigo cyawe ku buryo burambye.

Uburyo BPN ikoramo

BPN ifasha ba Rwiyemezamirimo n’ abakozi babo guteza imbere ibicuruzwa na servisi byabo kugira ngo bashobore gufata umwanya ushimishije kandi urambye kw isoko. Uburyo BPN ikoramo ni uguherekeza by’umwihariko, gutanga amahugurwa, gutanga inguzanyo no guhuriza ba Rwiyemezamirimo mw’ ihuriro. Duhugura ba Rwiyemezamirimo twatoranije tubonamo ubushobozi bwo kuba batera imbere mw’icungamari mu gihe kingana n’ imyaka ine cyangwa irenga kugira ngo tubafashe kujya mbere mu gukora byiza kandi byinshi. Ibyo bakabifashwamo n’ inzobere z’ Abanyarwanda cyangwa z’ Abasuwisi.

 


Amakuru mashya


Login