Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo bakorana na BPN ribafasha guhura n’ abandi ba Rwiyemezamirimo bikaba n’ uruvugiro rwo gukomera ku ntego ku birebana no gushaka ibisubizo ku bibazo mushobora kugirana n’ abandi bose cyangwa inzego za Leta. Kuri icyo hiyongeraho ibihe byo guhura bitandukanye kugirango habeho kuganira ku bibazo no kugirwa inama n’inzobere z’ Abanyarwanda niz’ abanyamahanga.
Birumvikana ko intsinzi y’ ihuriro rya BPN ikomoka k’ ubushake n’ ubwitange bwa ba Rwayimezamirimo bari muri gahunda yacu.