Abo turi bo

Business Professionals Network (BPN) ni ikigo gikomoka mu Busuwisi kidaharanira inyungu cyatangijwe na Bwana Jürg Opprecht mu mwaka wa 1999.

Dutera inkunga ibigo biciriritse n’ibiringaniye bigaragaza ubushobozi bwo kuba byatera imbere. Intego yacu ni ugutuma abantu mu Rwanda  babona imirimo nyongera gaciro ku buryo burambye, gutyo n’ubukungu bukiyongera, bikarwanya ubukene. Urufunguzo rw’iryo terambere ni ba Rwiyemezamirimo b’ abagore n’ abagabo mu Rwanda biyemeje gukora bareba kure bagashora imari mu bigo byabo kugira ngo bitere imbere. Icyo nicyo gitera ishyaka BPN mu gutera inkunga mu buryo bwose bushoboka ba Rwiyemzamirimo babifitiye ubushobozi.

Kugeza ubu BPN ikorera mu bihugu bya Kirigiziya, Nicaragua, Rwanda, Mongoliya na Georigiya.

Amateka ya BPN mu Rwanda

Abakozi babiri bakuru ba BPN yo mu Busuwisi basuye u Rwanda mu mwaka wa 2008 na 2010 banyurwa n’ ishusho nziza y’ icyerekezo u Rwanda ruganamo.

BPN  yemera byimazeyo ko u Rwanda rugana heza noneho iza gutangiza gutera inkunga ba Rwiyemezamirimo bato n’ abaciriritse. Intego ya BPN ni uguhitamo no gutera inkunga  ibigo bigera kuri 20 ku mwaka, ibyo bigafasha kubyara imirimo mishya mu Rwanda.

Ubushake bwo kuzamura inyongera gaciro hakoreshejwe ibikoresho by’ ino n’ububushake bw’ abantu bwo gutanga umusanzu kw’iterambere ni ikintu kigaragara nta shiti mu Rwanda. Abanyarwanda bato barashaka imirimo bakaba bafite n’ubushake bwo gutinyuka guhanga ibigo. Umuco wo gutinyuka guhanga ibigo n’amikoro biracyabura ari nacyo cyerekana ko hakenewe bikomeye ubukangurambaga mu guhugura  Abanyarwanda mu birebana no gukora business.

Nk’Umunyarwandakazi watuye akanakorera i Bulayi mu myaka 25 ishize, Alice Nkurikiyinka yashyize imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo BPN ize mu Rwanda.

Mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2011 nibwo yashinzwe kuyobora BPN Rwanda. Nyuma yo gukora imyaka 15 nk’ ukuriye imishinga y’ibigo mpuzamahanga byo mu Busuwisi bizwi cyane  yahisemo kugaruka mu rwa mubyaye hamwe n’umuryango we. Ibi ni ingirakamaro kuri BPN kuko azi imikorere n’ imico yo mu Busuwisi no mu Rwanda.

Login