Kwakira abarwiyemezamirimo bashya muri BPN

Rwanda Fotos Hans 2020.02 (61).JPG

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, BPN yishimiye kwakira itsinda ry’abarwiyemezamirimo bashya baje muri porogaramu y’iherekeza. Buri mwaka BPN ihitamo ibigo 30 bigaragaza imikurire ihamye kuza muri gahunda y’iherekeza y’imyaka ine. Abo barwiyemezamirimo batangiye urugendo rwabo bitabira amahugurwa ku miyoborere ya bizinesi.  Bumvishijwe agaciro kabo ku iterambere ry’igihugu ndetse bakangurirwa guharanira kuzana impinduka igihugu gikeneye. Bize kandi agaciro ko gushyira umukiliya imbere, gushora muri bizinesi zabo; kandi byose byubakiye ku ndangagaciro zikwiye.

Twishimiye gufatanya nabo uru rugeno!

« Gusubira inyuma

638
Login