Icungamari

Intego

Rwiyemezamirimo azi ibikoresho by'ingenzi by'ibaruramali by'ibikorwa bye kandi ashobora kubikoresha. Yiga gukora ibicuruzwa ku buryo bumwe akoresheje ingengo y'imali n'imibare y'imali y'ahashize n'ubu. Azi akamaro k'igabanuka ry'agaciro k'ibikoresho biramba  no kuriteganyiriza. Mu mahugurwa, rwiyemezamirimo akora ikibaho cy'imicungire we ku giti cye.

Ibikubiyemo

  • Imicungire y'imali nk'igikoresho cy'ubuyobozi
  • Agaciro k'amafaranga mu kigo no gufata inshingano kwa rwiyemezamirimo
  • Amahame y'ingenzi y'ibaruramali
  • Imali y'ibikorwa bibyara inyungu: iteganyamali, imyinjirize, ifoto y'umutungo, ingengo y'imali yo gushora, iteganyakashi
  • Imibare y'ingenzi mu ibaruramali, ibindi bishobora kugira icyo bihindura byakoreshejwe
  • Igabanuka ry'agaciro k'ibikoresho biramba n'iteganya ryabyo
  • Ibara rya nta nyungu - nta gihombo (itubyamutungo mu gukora ibicuruzwa/ igice cy'inyungu n'igihombo)
  • Uburyo bwo kugena igiciro gikwiye ku isoko
  • Kwinjira mu moko y'ingenzi y'ibara: ibara  ry'igiciro, itubyamutungo rijyanye no gukora ibicuruzwa, ibigize itubyamutungo, itubyamutungo rya mbere yo gutangira/igemura, ibara rya nyuma yo gutangira
  • Ikoreshwa ry'ijanisha n'imigabane by'ingenzi mu bikorwa bibyara inyungu
  • Itangira no gukomeza gukora ikibaho cy'imicungire cya buri umwe gishobora gukoreshwa mu kigo nk'igikoresho cy'imiyoborere.

Uburyo: Igice cy’ inyigisho zitangirwa mu mahugurwa, gukorera mu matsinda
Igihe bizamara: Iminsi ine
Igiciro: xx amadolari
Abitabiriye: Ku babishaka bose
Ifunguro ririmo

Amatariki no Kwiyandikisha

Login