Ihugurwa ry’ ibaruramari

Ushyira kw’ isoko ibicuruzwa na servisi bikenewe n’ abaguzi ariko ukaba ufite ikibazo cyo kumenya uko imari yawe ihagaze? Ufite umukozi ushinzwe ibaruramari ariko urebye ntiwumva neza ibyo akora?

Mw’ihugurwa ry’ ibaruramari uhabwa ubumenyi bw’ibanze buhagije mw’icungamari ku buryo igihe cyose uba ufite ishusho rusange y’ imari mu kigo cyawe.

Mu gice cy’ inyigisho zitangirwa mu mahugurwa uhigira ubumenyi bwo gutegura iteganyamari ry’ imyaka ine ikurikiraho.

Muri iryo teganyamari ureba amafaranga azakomoka ku bicuruzwa na servisi uteganya ko azinjira ukayagereranya n’ ikiguzi uzaba watanze ugura ibintu nkenerwa wakoresheje kugira ngo ukore ibyo ibicuruzwa byawe hakiyongeraho ikiguzi cy’ ayo uzasohora yose kugira ngo ikigo cyawe gishobore gukora noneho ukabisesengura kugira ngo urebe niba uzabonamo inyungu. Aho niho ubonera niba iyo business yawe hari icyo izakumarira.

Ikindi ugomba guhoza ijisho k’ umwenda ufitiye abandi no kubawugufitiye ukibuka no kubara itakazagaciro ku mazu no ku mashini by’ ikigo cyawe. Duha agaciro kanini ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyo umuntu yize mu mahugurwa. Bigufasha kwumva neza icyo wize bikanatuma ushobora gukoresha neza amakuru akomoka mw’ibaruramari ari nabyo bigufasha gufata ibyemezo bitunganye mu miyoborere y’ ikigo cyawe.


Uburyo: Igice cy’ inyigisho zitangirwa mu mahugurwa no gutegura ibikenerwa mw’ibaruramari
Igihe bizamara: Umunsi umwe
Igiciro: xx amadolari
Abitabiriye: Ku bafitanye amasezerano na BPN gusa

Dutanga amahugurwa magufi buli kwezi. Amataliki murayasanga kuli Gahunda y’amahugurwa.

Login