Kumenya gukoresha igihe

Intego

Kugenga igihe aho kugirango abe aricyo kikugenga. Aya mahugurwa yagombye gufasha abitabiriye kubona ubumenyi bw’ibanze ku micungire y’igihe kandi akabafasha guhitamo ibyihutirwa. Nk’umusaruro, iteganya ry’igihe cy’ibikorwa rya buri umwe rishobora kuba ryiza kandi guhuza ibikorwa bifite imigambi ihambaye rigakorwa nta guhuzagurika.

Ibikubiyemo

  • Amategeko 10 yo gucunga igihe: guhangana na jugujugu, ibitesha igihe, n’ibindi, birashoboka kwigwa
  • Amategeko 10 yo gucunga igihe ayobora intambwe ku ntambwe ku kugera ku ntego kwa buri umwe.
  • Uburyo bw’imikorere bwa buri umwe: hakoreshejwe guhanga udushya mu bya tekiniki, ibitekerezo bifite agaciro bishobora gukusanywa bigatunganywa mu gihe gito
  • Ibikoresho byo guteganya igihe: hari ubwoko bwinshi bw’ibikoresho byo guteganya igihe. Mu mahugurwa twibanda ku bikoresho bibiri by’ibanze; agatabo k’icunga ry’igihe na agenda y’ikoranabuhanga (urugero: Outlook)
  • Iteganya ry’ibikorwa rya buri umwe: kwitabira amahugurwa ntacyo byaba bimaze mu gihe ubumenyi bwahigiwe budashyizwe mu bikorwa nyuma yayo. Niyo mpamvu, abitabiriye bose bakora iteganya ry’ibikorwa byabo bagendeye ku byo bakeneye. Hamwe n’iki gikoresho cy’agaciro abitabiriye bazabasha gupanga akazi kabo neza kimwe n’ibihe by’ibiruhuko mu gihe kizaza.

Uburyo: Igice cy’ inyigisho zitangirwa mu mahugurwa hiyongereyeho gushyira mu bikorwa ibyo wize mu kazi
Igihe bizamara: Iminsi 2
Igiciro: xx amadolari
Abitabiriye: Ku babishaka bose
Ifunguro ririmo

Amatariki no Kwiyandikisha

Login