Ihugurwa rigufi ry’Iteganyabikorwa

Waba ufite ibitekerezo byiza byinshi n’ ikigo wumva gifite amahirwe yo gutsinda kw’ isoko? Ariko ukaba udashobora kwagura ubwo bushobozi kuko utumva uko wategura ukananonosora ibyo bitekerezo mu buryo bwanditse? Iwacu aha rero waguye ahashashe!

Mw’ihugurwa ry’ umunsi umwe wiga iby’ ingenzi birebana n’ uko wategura Iteganyabikorwa n’uko wavugurura ibyo ibitekerezo byawe by’ubucuruzi n’uburyo washobora guteganya ingaruka mu birebana n’iby’imari.

Mu minsi y’amahugurwa no mu maherekeza yihariye akurikiraho ufashwa n’ inzobere z ‘Abasuwisi n’Abanyarwanda bo muri BPN mu gutegura Iteganyabikorwa ryawe. Uzahita usobanukirwa neza ku birebana n’ukuntu ibitekerezo byawe byashobora gushyirwa mu bikorwa, ukaniga n’uburyo bunoze uko wakwerekeza intumbero ya business yawe ku byifuzo by’ abaguzi hifashishijwe ingamba n’iteganyabikorwa bijyanye n’ igihe. Muri ibyo harimo n’inyigo y’ isoko, y’abaguzi, y’abakeba ndetse no kumenya imbaraga cyangwa intege nke zawe.


Uburyo: Igice cy’ inyigisho zitangirwa mu mahugurwa no kubishyira mu bikorwa utegura Iteganyabikorwa
Igihe bizamara: Umunsi umwe
Igiciro: xx amadolari
Abitabiriye: Ku bafitanye amasezerano na BPN gusa

Dutanga amahugurwa magufi buli kwezi. Amataliki murayasanga kuli Gahunda y’amahugurwa.

Login