Intego
Abayitabiriye biga iby’ibanze mu micungire y’umushinga. Ibi bikubiyemo uburyo bushyira mu bikorwa, ibyifashishwa n’ibikoresho byo mu isanduka y’ibikoresho by’umuyobozi w’umushinga.
Ibikubiyemo
- Ibyiciro by’umushinga: Guhera ku gitekerezo kugeza ku kugishyira mu bikorwa no ku ntsinzi, hariho ibyiciro byinshi by’umushinga tunyuramo bitandukanye
- Uruhererekane rw’ikemura ry’ikibazo: Ni gute wahangana n’ikibazo ku buryo budahuzagurika?
- Imiterere y’umushinga udasesagura n’imikorere mu itsinda ry’abakozi: Ni gute wategura umushinga udasesagura, ni gute wakubaka itsinda ry’abakozi bageza umushinga ku ntsinzi?
- Ihanga ry’udushya mu bya tekiniki: Ni gute washaka ibisubizo bikwiye ku buryo budahuzagurika? Uburyo n’ibikoresho mu guhanga udushya kunyuze inzira imwe hashakwa ibisubizo.
- Igenamigambi ry’umushinga: Kora igenamigambi ryiza ry’umushinga, shyiraho ibihe ntarengwa ku byiciro by’umushinga, iteganya ry’ubushobozi, ibara ry’itubyamutungo no gukora ingengo y’imali by’umushinga, ikurikirana ry’intsinzi
- Imicungire y’umushinga: Nk’umuyobozi w’umushinga ni gute mpangana n’ibigoye nahura nabyo? Ni gute natera umwete itsinda ry’abakozi? Imiyoborere, inama, ihererekanyamakuru, n’ibindi.
Uburyo: Igice cy’ inyigisho zitangirwa mu mahugurwa, gukorera mu matsinda, gushyira mu bikorwa ibyo wize mu kazi
Igihe bizamara: Iminsi 3
Igiciro: xx amadolari
Abitabiriye: Ku babishaka bose
Ifunguro ririmo